Uko wahagera

Twagiramungu Faustin Yabuze visa yo Kwinjira mu Rwanda


Umujyi wa Kigali urebeye mu kirere
Umujyi wa Kigali urebeye mu kirere
Uwahoze ari minisitiri w'intebe w’u Rwanda Fuwusitini Twagiramungu yabuze visa yo kwinjira mu Rwanda. Kubera iyo mpamvu, ntagitahutse muri iki gihugu, kw'italiki ya 21 y'ukwa gatandatu umwaka wa 2013, nk’uko byari biteganijwe.

Bwana Twagiramungu uyoboye ishyaka ryitwa “RDI-Rwanda nziza”, yari amaze iminsi yemeza ko azajya gukorera politiki mu Rwanda. Bwana Twagiramungu aba I Buruseli mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2003.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Tomasi Kamilindi, bwana Twagiramungu avuga ko atarabona uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:02 0:00
Ibishamikiyeho

Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugana n'Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Robert Masozera na minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo ntibitaba telefoni zabo. Iyo baboneka, twari kubabaza impamvu bwana Twagiramungu atabonye visa y'u Rwanda.
XS
SM
MD
LG