Uko wahagera

Inyeshyamba za Seleka Zirashaka Kwigenga


Inyeshyamba za Seleka
Inyeshyamba za Seleka

Ibiganiro by’amahoro hagati ya guverinoma ya Repubulika ya Centrafrika n’inyeshyamba ziyirwanya byasubitswe nyuma yuko inyeshyamba zitabonetse ku munsi wa kabiri w’ibiganiro.

Ibyo biganiro birabera muri Kongo-Brazaville.

Abacar Sabone wigeze kuba ministiri ubu akaba ahagarariye undi mutwe w’inyeshyamba wita MLCJ, yabwiye Radiyo ijwi ry’Amerika ko barimo kugerageza gusaba abahagarariye umutwe wa Seleka kugaruka mu biganiro.

Kuri uyu mbere Moussa Daffane ukuriye Seleka yiganjemo abayisilamu yari yatangaje ko igihugu gikwiye gucibwamo kabiri mbere yuko agirana ibiganiro na anti-Balaka igizwe ahanini n’abakristu.

Imiryango y’ubutabazi, ivugako ko abantu basaga ibihumbi bibiri abandi barenga miliyoni bakaba barakuwe mu byabo.

Imidugararo muri Centrafrika yatangiye umwaka ushize, ubwo inyeshyamba z’umutwe wa Seleka, zahirikaga ubutegetsi bwa Francois Bozize.

K’uri uyu wa kabiri, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi ryatangaje ko rikeneye inkunga yo gufasha impunzi zigera ku bihumbi 350, zahungiye mu bihugu bihana imbibi na Centrafrika.

XS
SM
MD
LG