Uko wahagera

Human Rights Watch Ishinja Polisi ya Kongo Kwica Abantu 51


Human Rights Watch HRW
Human Rights Watch HRW

Umuryango Human Rights Watch uvuga ko polisi ya Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo bishe abasore bagera kuri 50. Abo basore bakekwaga kuba mu gaco k’abicanyi.

Muri raporo yatangaje taliki ya 18 y'ukwa 11 muri 2014, Human Rights Watch ivuga ko igikorwa polisi yise “Operations Likofi” cyahitanye abantu 51, gituma n’abandi 33 baburirwa irengero. Icyo gikorwa cyabaye kuva mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize kugeza mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Uhagarariye Human Rights Watch muri Afurika, Daniel Bekele, asaba guverinoma ya Kongo gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, ihereye ku wabuyoboye, no kugeza mu butabera ababigisemo uruhare.

Raporo ivuga ko abapolisi bambaye uniforume bakururaga hasi abantu bakekwa kuba bagize “KULUNA”, agaco k’abagizi ba nabi, babakura mu mazu yabo nijoro, bakabarasira hanze, cyangwa se mw’isoko. Raporo kandi ivuga kandi ko abandi bantu benshi bafatwagwa nta mpapuro zo kubafata zatanzwe, nyuma bakazimizwa.

Human Rights ivuga ko mu ngero zose yakozeho anketi, abahohotewe batari bateje ikibazo cyatuma bicwa.

XS
SM
MD
LG