Uko wahagera

Centrafrika: Imirwano Yubuye Hagati y'Abakirisitu n'Abayisilamu


Abarwanyi ba Seleka muri Centrafrika
Abarwanyi ba Seleka muri Centrafrika

Muri Republika ya Centrafrika, hadutse urugomo hagati y’abakristu n’abayisilamu, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, igice cy’igihugu cyigeze kubamo urugomo rushingiye ku madini.

Abakozi batanga infashanyo, batangaza ko, ingabo za Uganda zifite ibindiro muri ako karere, zirwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, zarinze abasivili bashobora gukorwaho n’urugomo rwongeye kwaduka.

Igice y’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Republika ya Centrafurika, cyarokotse ubushyamirane bwabaye hafi ya hose mu gihugu, ubwo urugaga rwa kiyisilamu Seleka rurwanya ubutegetsi, rwabufashe mu mwaka w’2013. Cyakora ako karere kazwi nk’intara ya Haut Mbomou, gafite ibibazo byako byihariye by’umutekano.

Hashize imyaka, umutwe w’abarwanyi bo muri Uganda, LRA, cyangwa Lord’s Resistance Army, bahahamuye abaturage mu midugudu. Igitero cyaherukaga kuba mu mezi arenga abiri ashize. None ubu, biraboneka ko, ako karere gashobora nako kubamo urugomo rushingiye ku madini. Urugomo nk'uru ni rwo rwakuye abantu mu ngo zabo mu burengerazuba bwa Republika ya Centrafurika, abenshi muri bo, bakaba ari abayisilamu.

XS
SM
MD
LG