Uko wahagera

OTAN Ihangayikishijwe n'Abasirikari b'Abarusiya muri Ukraine


Umugaba mukuru w’ingabo za OTAN avuga ko umubare munini w’abasilikari b’Abarusiya ukirwana mu burasirazuba bwa Ukraine, ufasha abitandukanije barwanya guverinoma.

Ibyo, Jeneral w’ingabo zirwanira mu kirere Philip Breedlove yabibwiye, uyu munsi, abanyamakuru amaze kubonana n’abayobozi ba Ukraine mu murwa mukuru KIEV.

Uwo munyamerika Breedlove yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yahagurukiye gufasha Ukraine, iyitera inkunga y’amafranga, ibikoresho ndetse n’inama, kugirango ibashe guhangana n’ikibazo kiri mu burasirazuba.

Uburusiya bwakomeje guhakana ko nta basilikari babwo bafite uruhare mu bibera muri Ukraine. Ahubwo bwasobanuye ko abasilikari b’Abarusiya bafasha abarwana muri Ukraine bagiyeyo nk’abakorera bushake.

XS
SM
MD
LG