Uko wahagera

Ebola Iragenda Ikendera muri Afurika y'Uburengerazuba


Ebola Sierra Leone
Ebola Sierra Leone

Mu burengerazuba bwa Afrika, ubwandu bwa Ebola bwagabanutse cyane.

Umubare w’abantu banduye Ebola mu burengerazuba bwa Afurika wababanutse cyane mu cyumweru gishize, bikaba byongera icyizere cy’uko icyo cyorezo kigiye gucika mu karere.

Amakuru dukesha Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, abantu 145 ni bo baheruka kwandura Ebola muri Guineya , Liberia na Sierra Leone, mu mpera z’icyumweru cyarangiye ku itariki ya 18 y’uku kwezi kwa mbere.

Icumi muri abo banduye, babonetse muri Liberia, ni umubare muto mu bihumbi bitatu kugeza kuri bine banduye buri cyumweru mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda.

Abantu 170 bashya, byemejwe ko banduye muri Sierra Leone, ariko naho, OMS ivuga ko, umubare w’abarwayi bashya waganutse vuba. Umubare uheruka gutangazwa, ugaragaza ko ubwandu bwa Ebola bwagabanutseho ibirenga 50 ku ijana mu byumweru bibiri bishize.

Abategetsi muri ONU bishimiye iryo gabanuka ry’ubwandu, ariko kandi bashimangira ko, bikenewe kuguma kuba maso, no gukomeza ingamba zirimo gukoreshwa, mu guhagarika virusi ya Ebola.

XS
SM
MD
LG