Uko wahagera

Uganda Yatangiye Gukura Ingabo muri Sudani y'Epfo


Perezida wa Sudani y'Epfo arateganya gucamo igihugu intara 28 zivuye kuri 6.
Perezida wa Sudani y'Epfo arateganya gucamo igihugu intara 28 zivuye kuri 6.

Uganda irimo gukura ingabo zayo muri Sudani y’Epfo. Izo ngabo zari zaragiye gufasha Perezida Salva Kiir mu ntambara ishyamiranije abaturage mu gihugu cye.

Ubuyobozi bw’ingabo za Uganda bwavuze ko gutahura abasilikare babarirwa mu bihumbi 2, byatangiye kuri uyu wa mbere. Ibi bibaye mu gihe I Kampala, umuyobozi mukuru w’ingabo, Jenerali Katumba Wamala, yari yavuze ko ingabo zishobora kuva muri Sudani yEpfo, bitarenze icyumweru cya mbere y’ukwezi kwa 11.

Uganda yohereje abasilikare muri Sudani y’Epfo ubushyamirane bucyaduka hagati y’abashyigikiye Perezida Kiir n’abashyigikiye uwahoze ari Visi-Perezida we, Riek Machar mu kwezi kwa 12 umwaka w’2013. Gukura abasilikare muri Sudani y’Epfo cyari kimwe mu bisabwa n’amasezerano y’amahoro Kiir na Machar basinye mu kwezi kwa 8.

Imirwano yamaze amezi 21 muri Sudani y’Epfo yaguyemo abantu babarirwa mu bihumbi birenga icumi. Iyo mirwano yakuye mu byabo abandi bagera kuri miliyoni ebyiri.

Muri Sudani y'Epfo, ubushyamirane hagati ya guverinema n’ingabo zirwanya ubutegetsi burakomeje. Buri ruhande rurega urundi kuba ari rwo rurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Mu cyumweru gishize, Perezida Kiir yatangaje ko Sudani y’Epfo ishobora kugabanywamo leta 28. Ibyo byarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko Perezida akora ibyo ku giti cye.

Nk’uko amasezerano y’amahoro abiteganya, impande zose zitegerejweho gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho mu kwezi kwa 11.

XS
SM
MD
LG