Uko wahagera

Guverinoma ya Nijeriya Yaburiye Boko Haram


Abarwanyi b'umutwe wa Boko Haram barasabwa kuyamanika. Ingabo za Nijeriya zabwiye abarwanyi b'uwo mutwe Boko Haram gushyir aintwaro hasi, bitabo ibyo bakibonera

Umuvugizi w’ingabo Coloneli Sani Kukasheka Usman ejo ku cyumweru yavuze ko ingabo z’igihugu zizi ahantu hose abarwanyi ba Boko Haram bihishe n’inkambi zabo.

Guverinoma ya Nijeriya yaburiye Boko Haramu mu gihe bombe ebyiri zaturikiye icyarimwe zigahitanda abantu icyenda. Abandi bantu 29 bakomeretse. Ibyo bitero byabereye mu majyaruguru y'igihugu cya Kameruni. Abayobozi bo mu karere n’abashinzwe umutekano baho bamaganiye ibyo bitero ku mutwe wa Boko Haram.

Coloneli Usman yavuze ko abarwanyi basigaye bakoresha ibitero bya bombe by’abiyahuzi nk’uburyo bwo gukomeza kugaragaza ko bacyihagazeho n’ubwo ubushobozi bwabo bwagabanuwe cyane n’ingabo za Nijeriya.

Coloneli Usman avuga ko ingabo zahagurukiye guhashya abakoresha iterwabobwa ba Boko Haram. Ati byabaye ngombwa kumenyesha abaturage no kuburira abarwanyi ba Boko Haram ko bagomba gufasha intwaro zabo hasi. Bagomba kuyamanika mbere y’uko tubafatira icyemezo cya nyuma.

XS
SM
MD
LG