Uko wahagera

Urukiko rw'Ikirenga Rwategetse Mironko Kwerekana Ibitabo by'Ibarurishamari bya Sirwa Ltd


Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwategetse umunyenganda w’umunyarwanda Bwana Faransisiko Saveri Mironko kugaragaza ibitabo by’ibarurishamari bya Sosiyete y’uruganda rw’amarangi SIRWA Ltd byo mu gihe cy’imyaka 28. Ni mu mugambi wo gushaka gukora igenagaciro rihamye kugira ngo hasuzumwe ikirego cy’abanyamigabane b’urwo ruganda.

Abarega Mironko Basaba Inyungu ku Migabane

Abanyamigabane barega umunyenganda w’umunyarwanda Bwana Faransisiko Saveri Mironko ni Tadeyo Bagaragaza, abazungura ba Juvenal Bihira ndetse n’abazungura ba Pierre Claver Iyamuremye. Bavuga ko bari bahuriye kuri Sosiyete y’uruganda rw’amarangi SIRWA Ltd.

Abarega Mironko bavuga ko yabatsinze mu nkiko zabanje biba ngombwa ko bitura urukiko rw’ikirenga basaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Uruhande rwa Bagaragaza, abazungura ba Bihira n’Iyamuremye rukavuga ko urukiko rwaruciye bwa nyuma ari na rwo rufite ububasha bwo kuruburanisha. Bityo Ntaho SIRWA Ltd yashingira ivuga ko urukiko rw’ikirenga rudafite ububasha.

Bagakomeza gusaba inyungu ku migabane bavuga ko batahawe. Nyuma y’izo mpaka inteko iburanisha ihagarariwe na Bwana Faustin Nteziryayo yanzuye ko urukiko rw’ikirenga akuriye ari rwo rufite ububasha bwo kuruburanisha.

Urukiko rw’ikirenga rwahaye umwanya umugenagaciro asobanura ibikubiye muri raporo ivuguruye yakozwe kuri SIRWA Ltd kugira ngo barebe niba yashingirwaho inyungu ku migabane baregera.

Bwana Vedaste Habimana yavuze ko imigabane yose ya SIRWA Ltd ari 1000 ifite agaciro gasaga 2.800.000.000. Habimana yasobanuye ko imibare bashyize muri raporo bayandukuye mu kigo cy’imisoro n’amahoro atari iyo bagenzuye kuko umuyobozi wa SIRWA Ltd atabahaye amakuru bifuzaga.

Ikindi avuga ni uko mu kujya gukora igenagaciro ku mutungo wa Sosiyete SIRWA basanze inyubako zifunze bituma hari amakuru batabashije kubona. Abanyamategeko Nkurunziza na Munderere, bunganira abarega umuyobozi wa SIRWA, bavuga ko hari inzu ya Sosiyete umunyenganda Mironko yiyanditseho n’umugore we.

Bakavuga ko ibyo byabaye mbere y’uko Nyakwigendera Bihira apfa. Bararegera imigabane n’inyungu zo kuva mu 1993. Umunyamategeko Idris Barinabo, umwe mu bunganira Sosiyete SIRWA Ltd iyobowe na Mironko yavuze ko raporo y’umuhanga nta gaciro yahabwa na cyane ko na nyir’ubwite avuga ko yashingiye ku makuru agenekereza. Amusabira undi mwanya wo kongera gukora igenagaciro.

Mironko Asaba Urukiko rw'Ikirenga Kwiyambura Urubanza

Ku ruhande rwa Mironko n’abanyamategeko bamwunganira basabaga urukiko rw’ikirenga kwiyambura ububasha bavuga ko uru rubanza rwagombye kuburanishwa bundi bushya rutangiriye mu rukiko rw’ubucuruzi. Basobanuye ko ruramutse rusuzumwe mu mizi mu rukiko rw’ikirenga habaho ko hari inzira zaba zivukijwe ababuranyi bombi kuko uru rubanza rwaba ruciwe ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma.

Umunyenganda Mironko yafashe ijambo avuga ko ibivugwa n’umuhanga bitari ukuri. Yamwikomye ko yanze kumwakira ngo baganire, ahubwo akemeza ko umugenagaciro Habimana yamubwiye ko urukiko rwategetse ko bagomba kuvugana n’abamurega gusa.

Mironko yabwiye urukiko ko ibyo yabwiye umuhanga wagennye agaciro nta na kimwe yigeze yandika kandi yagombye gufata kimwe impande ziburana. Yavuze ko mu gihe umuhanga agaragaza ko imigabane ya SIRWA Ltd ari 1.000, byaba ari ukuyipfobya kuko kuri Mironko ni imigabane 8.425 ihanwa n’agaciro kabarirwa muri miliyari ebyiri zisaga z’amafaranga.

Ku mutungo wa SIRWA Ltd bamurega ko yawibarujeho, Mironko yabigaramye. Asaba ko uwabikenera yabitangira ikirego bakakiburana. Yikomye uwakoze igenagaciro avuga ko abeshya mu makuru yatanze kandi nta muhanga wo kubogama.

Yemereye urukiko ko SIRWA Ltd ifite ibitabo by’ibarurishamari nk’andi masosiyete yose yo mu Rwanda, anemeza ko nta kibazo bimuteye igihe bashaka kumenya iby’umutungo wayo.

Umugenagaciro Habimana akavuga ko we n’abo ayoboye bagiye gushaka kugira Mironko ngo abafashe mu gukora igenagaciro ntaborohereze rimwe akabemerera ko afite ibitabo by’ibarurishamari, ku mwuzo wa nyuma akabahakanira ko nta bihari. Yavuze ko no gusura iyo mitungo byasabye ingufu za polisi n’umwanditsi mukuru.

Faransisiko Mironko akavuga ko iby’abamurega bavuga bigamije guteza urujijo. Aravuga ko agera mu Rwanda mu 1996 yasanze ikigo abo baburana barakibohoje barangiza bakaregera ibyo muri 1993 na 1994 kandi ari bo cyari mu maboko. Yemeje ko ibitabo by’ibarurishamari rya SIRWA Ltd afite ari ibyo kuva muri 96 kugeza ubu ari na byo azerekana.

Urukiko Rwahaye Mironko Iminsi 10 yo Gutanga Ibyasabwe

Umucamanza yategetse ko ibyo bitabo Mironko agomba kuba yabitanze mu gihe kitarenze iminsi 10. Yanzuye ko urukiko ruzahagarikira umugenagaciro ku yindi mitungo avuga ko atabashije gukora kuri Sosiyete SIRWA Ltd.

Urukiko rw’ikirenga rwananzuye ko ruzashaka amakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka ku mutungo abarega Mironko bavuga ko yibarujeho mu izina rye. Ku ndishyi z’ubukererwe ku migabane baregera, barazibara ku mpuzandengo ya 18 ku ijana ariko iburanisha ryarinze risoza urukiko rutanyuzwe bidasubirwaho icyo bashingiyeho iryo janisha.

Uruhande rwa Mironko, rwari rwaratsinze uru rubanza mu zindi nzego, rukomeza kuvuga ko ahubwo rugiye kwisanga mu karengane. Ruvuga ko abarurega mu 97 bivanye muri sosiyete SIRWA Ltd baza gusaba kugaruka muri 2007. Ruvuga ko ipfundo riri ku rubanza rwabaye ku ngingo yo gutesha agaciro inyandikomvugo y’inteko rusange idasanzwe y’abanyamigabane ba SIRWA Ltd yateranye mu 1997.

Uru rubanza mu mwaka ushize ni rwo rwabaye intandaro y’ifungwa ry’umunyenganda Faransisiko Saveri Mironko mu gihe cy’amezi atatu, umwaka n’amezi icyenda urukiko ruramusubikira. Urukiko rwamuhamije kurusuzugura. Umucamanza yavuze ko itariki bazasubirira mu rukiko azayibamenyesha.

Forum

XS
SM
MD
LG