Uko wahagera

Rwanda: Ubushinjacyaha Bwasabiye Munyenyezi Gufungwa Burundu


Madamu Beatrice Munyenyezi, kume n'abamwunganira
Madamu Beatrice Munyenyezi, kume n'abamwunganira

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Madamu Beatrice Munyenyezi, uregwa ibyaha bya jenoside, igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza. Uregwa n’abamwunganira mu mategeko bo bagasaba urukiko rwisumbuye rwa Huye gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha.

Iki gihano cy’igifungo cyo gufungwa burundu ubushinjacyaha bwasabiye Madamu Beatrice Munyenyezi bwagishingiye ku ngingo z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Butizimbye mu magambo bwasabye ko urukiko rwazemeza ko ikirego cyabwo gifite ishingiro rushingiye ku bimenyetso bwarushikirije. Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwazemeza ibyaha bitanu birimo icyaha cyo gutegura jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside bihama Munyenyezi. Bwahise bumusabira kuzafungwa ubuzima bwe bwose muri gereza kandi abaregera indishyi na bo bakazazikurikirana.

Uregwa yavuze ko umuntu ahanwa kubera ko yakoze icyaha. Yavuze ko ku giti cye nta ruhare yagize muri jenoside. Mu mezi atatu avuga ko yabaye muri Hoteli Ihuriro ya Sebukwe Ntahobari, Munyenyezi yabwiye urukiko ko nta kibi cyahabereye. Yasobanuye ko abatangabuhamya bamushinje mu Rwanda ari na bo bagiye mukushinja muri Amerika ntaho yari abazi. Avuga ko bamushinja ibintu atakoze kugera n’aho bakoresha impapuro mpimbano ngo bamwegekeho ibyaha.

Uregwa Munyenyezi yanavuze ko ubuhamya bw’abamurega ari bwo bwamuteye gusiga abana be bakiri bato bikabahungabanya cyane kandi ko bitari ngombwa. Mu mvugo yumvikanagamo ikiniga, Munyenyezi yabwiye umucamanza ati “Ndasaba ko nyuma yo kumara gusuzuma ibimenyetso byose byatanzwe n’impande zombi mwampa ubutabera ngasanga abana banjye. Ntabwo ndi mu bahakana jenoside kuko nta ruhare nayigizemo.”

Munyenyezi yongeye kubwira urukiko ko urushako rwamugizeho ingaruka mugihe icyaha ari ‘Gatozi’. Mu magambo ye ati “niba nzira umuryango nashatsemo nk’uko bagiye babigaragaza ntabwo nagombye guhanwa kubera ibyaha byabo.”Yasoje avuga ko yizeye ubutabera.

Abanyamategeko be Bruce Bikotwa na Felicien Gashema basimburanye bagira icyo bavuga ku gihano yasabiwe. “Biratangaje cyane kumva icyifuzo cy’ubushinjacyaha busabira Munyenyezi gufungwa burundu, mu gihe ku ruhande rwacu twari dutegereje ko bumenyesha urukiko ko buretse kumukurikirana.” Ayo ni amagambo Bikotwa yabwiye umucamanza.

Yavuze ko imiterere y’ikirego cy’ubushinjacyaha igaragaza ko nta kintu na kimwe kirimo kigize ikimenyetso urukiko rwashngiraho rumuhamya ibyaha.Yacyise ‘Un dossier Vide de preuves’. Ni imvugo yarakaje bikomeye ubushinjacyaha. Bikotwa yafashe ikirego cy’ubushinjacyaha akigereranya n’ikigega kirimo ubusa.

Umunyamategeko wa Munyenyezi, Bikotwa, yavuze ko kuri we birutwa n’umuntu ujya gushakira amazi mu butayu kuko bizwi ko mu butayu habamo utuzi duke, agasanga mu kirego agereranya n’ubutayu nta tuzi na duke turimo. Yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwashingiye ikirego cyabwo ku buhamya bw’ubuhimbano.

Yavuze ko Igiteranyo cy’ubuhamya bwose bw’abashinja uregwa cyubakiye ku cyo yise ‘ibinyoma byambaye ubusa.’ Yasobanuye ko nta mutangabuhamya wahuje na mugenzi we mu bamushinja. Ku munyamategeko Bikotwa, ‘nta cyo byamarira urukiko , biragoye ko rwazafata icyemezo gihamya ibyaha Munyenyezi rushingiye ku nkuru mpimbano.’

Mu rwego rwo gutanga ubutabera nyakuri, yavuze ko abatangabuhamya bagaragaye mu gikorwa yise kigayitse cyo guhimba ibinyoma babiryozwa Munyenyezi akazagirwa umwere. Nyuma yo gusesengura ibyo amategeko ateganya, asubiramo amagambo yavuzwe n’umuhanga w’Umufaransa wo ku Kinyejana cya 17, Voltaire, umunyamategeko Gashema yagize ati “Byaba byiza ko warenzaho ugakiza umunyabyaha umwe, aho gucira urubanza inzirakarengane.”

Nyuma yo kumva buri ruhande hazamutse igisa no guhangana ku baburanyi bombi. Ubushinjacyaha buvuga ko uruhande rwa Munyenyezi rwakoresheje amagambo aremereye adahesha adakwiye mu rukiko. Nk’abo Bikotwa avuga ko bwatanze yise “vide de preuves.”

Abanyamategeko bahise bahagurukira icyarimwe basubiza ko amarangamutima y’ubushinjacyaha atagomba kuganza imigendekere y’urubanza. Umunyamategeko Gashema yibukije ko iburanisha riyoborwa n’urukiko mu bwigenge bwarwo. Abacamanza bari baryumyeho.

Mu ijwi ryuje uburakari Bikotwa yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bugomba kumenya ko ari umuburanyi kimwe n’abandi.Yabwikomye ko imyitwarire yabwo igaragaza ko budakurikirana imigendekere y’imanza mu nkiko mpuzamahanga. Yasobanuye ko kuvuga ko dosiye ari “vide” atari imvugo nyandagazi.

Maitre Bikotwa yihanangirije ubushinjacyaha ko uretse no mu rubanza rwa Munyenyezi no mu zindi manza bazahuriramo butagomba kuzitwara butyo.Yavuze ko urubanza rutagomba kugenda mu myumvire yabwo.

Uru ni urubanza rwari rumaze imyaka igera muri itatu rutangiye kuburanishwa. Munyenyezi ni umukazana wa Polina Nyiramasuhuko wahoze ari minisitiri w’umuryango ku ngoma y’abatabazi. Inkiko za Arusha zamuhamije ibyaha bya jenoside zimukatira gufungwa imyaka 47. Ni mu gihe umugabo wa Munyenyezi, Arsene Shalom Ntahobari, na we yahanishijwe gufungwa imyaka 25 ku byaha bya jenoside.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yirukanye mu mwaka wa 2021 yamwirukanye ku butaka bwayo, nyuma yo gusanga yaratanze amakuru atarimo ukuri ku binjira n’abasohoka. Ibyaha aregwa bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Umucamanza azafata icyemezo mu mpera z’ukwezi gutaha.

XS
SM
MD
LG