Uko wahagera

Emira Ziyunze z'Abarabu Zigiye Kwimura Ikibuga cy'Indege cya Dubai


Igishushanyo cyerekana uko ikibuga cyindege gishya cya Al- Maktoum kizaba kimeze
Igishushanyo cyerekana uko ikibuga cyindege gishya cya Al- Maktoum kizaba kimeze

Ikibuga mpuzamahanga cya Dubai muri Emira ziyunze z’Abarabu kiri ku isonga mu byakira bikanahagurukiraho indege nyinshi ku isi kigiye kwimurira imirimo yacyo ku kibuga cya kabiri mu bunini muri icyo gihugu.

Icyo kibuga kiri mu butayu bwo mu majyepfo y’igihugu. Ni gahunda izashyirwa mu bikorwa mu myaka 10 iri imbere ikazatwara miliyari 35 z’Amadolari y’Amerika.

Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, yatangaje iyo mpinduka muri iki gihe ikompanyi y’indege y’icyo gihugu Emirates ikomeje kuzamuka nyuma y’ibibazo by’ubukungu byatewe na Covid.

Iyi gahunda yo kwimurira ikibuga mpuzamahanga cya Dubai ku kibuga mpuzamahanga cya Al Maktoum, yari imaze imyaka myinshi yantindijwe kandi n’izahara ry’ubukungu ryabaye muri iki gihugu mu mwaka wa 2009.

Ibyatangajwe n’umuyobozi wa Dubai byaherekejwe n’igishushanyo mbonera cyerekana uko icyo kibuga kizaba cyubatse. Kizaba gishushanyije nk’amahema Abarabu bakoresha mu butayu bw’umwigimbakirwa w’Arabiya.

Bimwe mu bizaranga icyo kibuga ni inzira eshanu indege zihagurukiraho cyangwa zigwaho zururuka, n’imiryango 400 abagenzi bakoreshe binjira cyangwa basohoka mu kibuga.

Ikibuga cyari kihasanzwe, ndetse n’icy’i Dubai bifite inzira 2 gusa indege zihagurukiraho cyangwa zigwaho zururuka.

Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, ni we kandi visi-perezida, minisitiri w’intebe na minisitiri w’ingabo za Emira ziyunze z’Abarabu.

Forum

XS
SM
MD
LG