Uko wahagera

Ikena ry'Igitoro mu Burundi Ryoba Ryatumye Ibiciro Vyaco Biduga muri Kongo


Imwe mu modoka ndundi iri kunwesha ibitoro muri Kongo
Imwe mu modoka ndundi iri kunwesha ibitoro muri Kongo

Abatwara ibinyabiziga batuye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo bahangayikishijwe n’iduga ry’igiciro cy’igitoro aho litiro imwe ya esanse yavuye ku mafaranga 3,300 by’amakongomani mbese (1.17$) ijya ku 4,000 fc (1.42$). Naho I Misisi litiro imwe igeze ku madolari arenga abiri

Bamwe mu batwara ibinyabiziga muri uyu mujyi bavuga ko ibura rya lisansi mu gihugu cy’Uburundi ari yo ntandaro yatumye ibi biciro byayo n’ingendo bizamuka kuko icyo gitoro kiri kuvanwa muri Uvira n’abacuruzi kikajyanwa kugurishwa ku Abarundi baba bavuye i Bujumbura.

Ubwo Ijwi ry'Amerika ryageraga ku mupaka wa Kavimvira uhuza Kongo n’u Burundi twasanze hari imodoka zibarirwa mu majana zavuye muri icy igihugu zaje gushakira igitoro muri Kongo.

Hari kandi n’abacuruzi batobato benshi bari bikoreye amabido ya lisansi abandi babonekaga bayitwaye mu mato, mu gihe abandi bari bayafite ku makinga atwarwa n’abantu babana n’ubumuga.

Umushoferi utashatse ko Ijwi ry'Amerika rivuga amazina ye waje gushakira lisansi aha Kavimvira avuye I Bujumbura yemeza ko yari amaze igihe kirekire adakora kubera igitoro cyabuze mu Burundi ahitamo kuza kugishakira muri Kongo.

Fabrice Ndihokubwayo, umomotari ukorera imirimo ye mu mujyi wa Uvira, ashimangira ko nabo batorohewe kuko ibiciro by’amafaranga bari basanzwe bagurira ho esansi byaduze muri ibi bihe Abarundi bazagushakira igitoro aha muri Uvira.

Abakora ingendo hagati ya Fizi na Uvira bemeza ko ibiciro byo kwiyunguruza nabyo byiyongereye. Nubwo biri uku Abarundi n’Abakongomani bacuruza igitoro kuri uyu mupaka bagaragaza ko bavanamo inyungu nyinshi.

Fyonda hasi wumbe ibindi kuri ino nkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika muri Uvira, Vedaste Ngabo.

Forum

XS
SM
MD
LG