Uko wahagera

USA: Umuntu wa Mbere Yandurijwe Ebola muri Leta ya Texas


Gukumira Ebola muri Texas
Gukumira Ebola muri Texas

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika habonetse umuntu wa mbere wanduye Ebola ari imbere mu gihugu. Uyu ni umuforomokazi wo mu mujyi wa Dallas wavuraga umurwayi Thomas Eric Duncan wari wavuye muri Liberiya yarayanduye. Uwo Thomas Duncan yitabye Imana mu cyumweru gishize.

Uwo muntu mushya wanduye avugwa kuba afite imyaka iri muri za 20 n'indi. Abashinzwe iby'ubuzima muri Amerika barakora ibishoboka byose kugirango bakumira icyo cyorezo.

Abakozi bazobereye mu byo gukoresha ibintu bishobora kwanduza barimo gusukura inzu uwo muforomokazi yabagamo mu mujyi wa Dallas. Ibi kandi byatumye abaturanyi na bo bagira ubwoba cyane.

Dr. Thomas Frieden, ushinzwe ikigo CDC cy'Amerika, kita ku bugenzuzi no kubuza indwara kwandura, yavuze ko hagomba gufatwa izindi ngamba zikaze zo gukumira Ebola. Ku kibazo cy'umuforomokazi wanduye Ebola, Dr. Drieden avuga ko haahobora kuba hari amabwiriza yo kwikingira atarakurikijwe.

Hagati aho, gusuzuma abantu binjira muri Amerika bavuye mu bihugu by'Afurika byiganjemo Ebola byatangiye gukorwa ku bibuga by'indege byo muri Amerika. Ubu muri Afurika haravugwa abantu barenga bihumbi umunani banduye virusi ya Ebola, mu gihe imaze guhitana abarenga ibihumbi bine.

Nyamara, mu gihe ubwoba bwo kwandura Ebola bwihuta cyane mu batuye isi kurusha uko virusi ubwayo yihuta, hari inkuru nziza yaturutse mu Burusiya. Abashinzwe iby'ubuzima muri icyo gihugu batangaje ko bakoze inkigo za Ebola zishobora gutangira kugeragezwa ku bantu.

XS
SM
MD
LG