Uko wahagera

Umuryango w’Africa yunze ubumwe ntuzakurikira amatora mu Burundi


Mu itangazo yashyize ahagaragara ku cyumeru taliki ya 28 y’ukwa gatandatu 2015, Afrika yunze ubumwe (AU) ivuga na none ko ihangayikishijwe cyane bikomeye n’amakimbirane ari mu Burundi muri iki gihe.

Umuyobozi wa AU, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, ababajwe cyane n’uko igitekerezo cyo gukoresha amatora ku italiki yumvikanyweho na bose kititaweho.

Ababajwe kandi ko inama z’abafasha Uburundi bose muri ibi bihe y’uko amatora yose, ay’amakomini, ay’inteko ishinga amategeko, n’ay’umukuru w’igihugu yashoboraga kubera umunsi umwe ku italiki ya 30 y’ukwezi kwa kalindwi 2015, nacyo kititaweho.

Madame Nkosazana Dlamini Zuma arongera gusaba akomeje kandi byihutirwa leta y’Uburundi n’abatavuga rumwe nayo gushyira imbere inyungu z’igihugu, rwose bakumvikana ku buryo bakubahiriza italiki y’amatora bagiriwemo inama n’ababafasha bose.

Arangiza avuga ko umuryango AU utazakurikira amatora y’amakomini n’inteko ishinga amategeko ateganijwe kuwa mbere taliki ya 29 y’ukwezi kwa gatandatu 2015 kubera ko bigaragara ko adashobora kuba mu bwisanzure n’umutuzo.

XS
SM
MD
LG